Dore Keyboard zambere nziza wakoresha muri Android

Uko ibyiyumvo bitandukana mu bintu byose kandi kuri bose niko no mu bakoresha telephone bimeze, bityo bigatuma bahitamo application bakoresha zitandukanye bijyanye n'ibyiyumvo ndetse n'ibyo buri imwe iba irusha indi. No muri keyboards amagana n'amagana zishobora kuba zakoreshwa muri telephones, habamo izikunzwe kandi nziza kurusha izindi ni ukuvuga izanogeye benshi kurusha izindi kandi zifite ubushobozi buruta ubw'izindi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe Applications za keyboard nziza kurusha izindi wakoresha niba ukoresha Android.

Iya mbere muri Rusange(overall)

Gboard

0.0$

Ubusanzwe Google by'umwimerere yakoreye Gboard kuri za iPhone, noneho bafata akanya ko kugira ngo ibe yakoreshwa no kuri Android. Gutegereza byari biyikwiye, nk'uko Google keyboard ihindura/ihitamo ndetse ivugurura(updates) na features(imigereka) zikaze zirmo na web search yongewemo, Google translate ndetse na GIF search. Gboard ni ubuntu kuyikoresha, yakira gukoresha ibimenyetso wandika(Gestures) ku ijambo rimwe ndetse n'interuro yose, yuzuyemo indimi nyinshi ndetse na theme zigwezeho ukihitiramo.

Gboard ikoresha ijwi rya Google engine ubwayo mugihe urimo ukoresha uburyo bwo kuyibwira(speech to text) ibyo yandika/ikora, ndetse ishobora no kuba itari nziza mu gufora inyandiko(predictive text) igenda yigira kubyo uba waditse muri Google application na service wakoresheje. Niba wari urimo ukoresha Google keyboard, ugombe urebe muri Google Play store kugira ngo uvugurure(updates) telephone yawe kuri Gboard.

Ikigenzi twakuramo: Gboard ifite udushya twinshi wakifuza muri keyboard ya touch. Hakubiyemo n'ubushobozi bwo kuba washaka ikintu byihuse ahantu waba urihose muri phone ukoresheje Google search, irihuta cyane, irihariye, ndetse ntigoranye ikagira n'amahitamo menshi yo kwihindurira theme muri settings.

Ikindi kintu kimwe: Jya muri keyboard settings zawe nurangiza ufungure G button quick access to Google search. ntabwo uri bubyicuze!

Kubera iki Gboard ari iya Mbere? Google keyboard nubusanzwe yahoze ari akarusho kuri Android, ariko features nshya zongerewemo n'ivugururwa rwa Gboard noneho rihita ribigira byiza kurushaho. Bakomeza bashyiramo features zose z'ubwenge umuntu ukoresha Android yaba yarakoresheje mu zindi keyboards bakazihambirira muri package yihuta kandi y'ubuntu.

Ufite uburyo buriri bwo kuyikoresha burimo: gukanda ku nyuguti cyangwa ugenda unyereza kuri burijambo(swiping-around) n'ukuboko kumwe cyangwa abiri. Umugereka wayo bikoranye wa search ukorana na google, ndetse ikoresha Google speech mugihe urimo wandika, biza kumera kimwe neza n'iyo wayikoresha hanze yiyo bikoranye. kandi ikaba inihuza nama GIFS, usanga ahantu hamwe iruhande rw'urusobe rwa emojis z'Android. Niba telephone yawe itarazanye na Google keyboard irimo, girira intoki zawe impuhwe uyirebe.

kanda aha uyikure Playstore

Iya mbere kugusha kungingo(Predicition)

Swiftkey

0.0$

Uko imyaka yagiye igenda, Swiftkey yagiye izamuka cyane kurenza Google unashyizemo keyboard yayo, ndetse yarabikoze—nanubu iracyabikora— Iza iri mu ma telephone menshi ndetse na tablets. SwiftKey uburyo ikoresha mugufindura(prediction), Bwitwa "fluency engine," bwayigize keyboard abantu benshi bakoresha ndetse n’abanditsi bagarukaho cyane. SwiftKey yagiye ishyirwa mu bikoresho birenga milliyoni mu myaka myinshi, unashyizemo na Samsung’s flagship phones.

Mugihe SwiftKey yari isanzwe ari app yishyurwa, keyboard yabaye ubuntu muri 2014, ahubwo biba gombwa ko abayikoresha bazajya bishyura themes. SwiftKey yayoboye andi ma keyboard igihe kinini, kandi niyo yari iya mbere yazaga mu gusubiza mugihe ubajijwe keyboard ukoresha. kandi nanubu iracyari imwe mu zikaze wakoresha zo muri 2016.

Ikingezi wamenya: SwiftKey ni imwe mu zikaze wahitamo kuri bamwe bashaka kureba ikora kimwe na Google keyboard.

Ikindi kintu kimwe: kubijyanye na themes, hari izirenga 80 zifite amabara atandukanye n'uburyo zikozemo bijyanye n'ibyo ukunda.

kanda aha uyikure Playstore

Iya mbere mu bimenyetso(Gestures typing)

Swype

$0.99

Swype niya Swiftkey nkuko GM iri kuri Ford. zombi zirazwi, zirubashywe, mu kuba ziri mu ma keyboard afite udushya twishi. Swype ikwemerera kwandika ijambo cyangwa interuro yose winyerezaho(swipe)(ukoresha ikimenyetso), ndetse ikaba inakwemerera kwandika mu ndimi ebyiri zitandukanye icyarimwe. Kubakoresha indimi ebyiri. Swype ndetse inatanga free trial version, ariko full version ni 1$, na themes zongerwamo ku madolari 2$ buri imwe

Swype yometse muri Android Accessibility features ya TalkBack na Explore iyo ukanzeho, bituma Swype iba keyboard abantu bafite ikibazo cya maso no kutabona neza bashobora kwiga gukoresha byoroshye ndetse kugiti cyabo. Igikorwa Copy/Cut/Paste byongerewemo nk'ibimenyetso(gestures) muri Swype's keyboard. Ubu wasirita ibintu byose!

Ikingenzi wamenya: Swype yabaye iya mbere itembesheje isi, swipe yibanda mu kwandika, kandi iracyari mu ma keyboard meza ya Android.

Ikindi kintu kimwe: Swype irakaze ku bakunzi ba sport, itanga ama offers y'ama themes, harimo ndetse iyibanze League Soccer theme.

kanda aha uyikure Playstore

umwanzuro

Hari ama keyboard menshi akomeye muri Android, ibyo ni bimwe mu byiza byayo. Ariko hari eshatu zonyine ugomba gushyira mu mutwe wawe iteka, ndetse ukaba wanazihinduranya hagati yazo ubwazo ukumva uranyuzwe. Gboard ihora yiteza imbere ijyana n'ibigezweho, na SwiftKey iri mu zihora ziyongerera ubumenyi, ishakisha kumenya ibyo tugiye kwandika mbere yuko tubirangiza(prediction) kuburyo bwaguye.

@ktimez

http://ktimez.com/post/dore-keyboard-za-mbere-nziza-wakoresha-muri-android

@bahatiphill

One clap, two clap, three clap, forty?

By clapping more or less, you can signal to us which stories really stand out.