Ingorane z’Abakoresha iPhone mu Rwanda — na Henshi muri Afrika

Apple iherutse kumurika telefone idasanzwe— iPhone X (soma “ten”). Muri make ni telefone y’igitego, ariko uwambaza icyo nayibonyeho gifite akamaro navuga ko ari camera. Ibindi ni ibisanzwe.

Ibi ndabivuga nk’umuntu uba muri kimwe mu bihugu bitazwi mu maso ya Apple, nkabivuga kandi nk’umuntu watunze iPhone akaza kwimukira kuri Android.

N’ubwo abakoresha iPhone mu Rwanda, ndetse na henshi muri Afrika, bagerageza kwihagararaho, ariko ubwabo barabizi neza ko bahura n’imbogamizi zikomeye buri munsi bitewe n’uko iyi telefone ikoreshwa “aho itagenewe”.

“Maps”

Abakoresha Android murabizi ko Google ikora ibishoboka aho ihora ivugurura ikarita y’u Rwanda kuri Google Maps. Niba ufunguye restora i Nyamirambo, icyo bigusaba ni ukujya muri Google Maps ugashyiraho amafoto, ugatanga amakuru arenzeho arebana n’ubucuruzi bwawe, ubundi ukohereza. Google ubwayo iba izi aho uhagaze.

Byongeye kandi, hari ubucuruzi — nka SafeMotos, Hellofood… — butashoboka mu gihe ababukora bakwibeshya bakajya kuri Apple Maps.

Ndahamya ko zimwe muri ziriya motos mwazazisanga muri Nyungwe cyangwa mu rwa Bayanga. Kugira ngo ubyumve neza, iyi karita iracyafite imihanda ya kera nka Rue du Mont Ndusu (icyapa cyanditseho iri zina ngiheruka mbere ya jenoside), i Butare ikahita Astrida… Ubushize nari muri T-2000 noneho Apple Maps ikerekana ko ari mu Cyahafi. Aho ntuye muri Rwezamenyo ho yahabatije Gatsata. Naragenze ndabona.

SMS

Iyo umuntu akwandikiye SMS kuri iPhone ntabwo ubona izina— n’ubwo waba wararibiitse muri telefone — ahubwo haza nomero. Uyu ni umusaraba abakoresha iPhone ino bagendana buri munsi.

Nigeze kwandikira Steve Jobs biba iby’ubusa, nandikira na Tim Cook biba uko. Vuba aha bwo nandikiye Apple nciye muri “Apple Support” banyakira neza ariko bongeraho ko u Rwanda rutari mu bihugu bizwi na Apple, kandi ko batagombye kuba banakiri kumvugisha.

Muri make nta na kimwe umuntu ukoresha iPhone ari mu Rwanda avuze kuri Apple.

Kuri Android ntabwo nakwirirwa nsobanura — birazwi ko iki ari ikintu cy’ibanze.

Umwanzuro

Buri muntu agira impamvu ze bwite zituma akoresha iOS cyangwa Android. Mu gihe wumva unogewe, nta kindi nakongeraho ariko Google nyifata nk’aho impa agaciro nk’umuturage wo muri Afrika, iyi akaba ari na yo mpamvu yatumye nzinukwa iPhone.

One clap, two clap, three clap, forty?

By clapping more or less, you can signal to us which stories really stand out.