NYAKUBAHWA PEREZIDA KAGAME PAUL — NTUZIGORE IJWI RYANJYE WARYEMEREWE CYERA

Harabura igihe kitageze ku kwezi kugira abanyarwanda batore umuntu babona ukwiriye kubayobora muri mandate itaha kurinjye ntabwo Kagame akwiye kunsaba kumutora kuko ijwi ryanjye hashize imyaka 23 nararimuhariye!

Mbere yuko u Rwanda rugwirwa n’amahano ya jenoside yakorewe Abatutsi abanyarwanda twari tubayeho nabi tutazi ko buri bucye bamwe bari barangiwe gutahuka mugihugu cyababyaye abandi bari mugihugu politike y’amacakubiri n’ivangura yarabaheje mu gihugu cyabo, ibi simbitindaho kuko hari benshi bangiwe kwiga Atari uko ari abaswa ahubwo kuko politike y’iringaniza yabahezaga, amacakubiri yari yarahawe intebe aho umuntu yicwaga azira ubwoko atihaye biza gukura kugeza abo abarenga miliyoni bicwa mugihe cy’amezi 3 bazira uko bavutse aya ni amateka mabi twasigiwe n’ubutegetsi bufite politike mbi.

04/07/1994 nibwo Kagame Paul n’ingabo yarayoboye zabohoye igihugu zihagarika jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rwarasenyutse abanyarwanda barokotse bari barihebye nta kizere cy’ubuzima gihari ku buryo uwabonye igihugu icyo gihe yatekerezaga ko ntakongera kuzanzamuka kuzongera kubaho.

Byari ibihe bikomeye kubari bamaze kubohoza igihugu, byari ibihe bikomeye kubarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse byari n’ibihe bikomeye ku bihugu bikikije u Rwanda kubera impunzi nyinshi zari zarahungiyeyo.

Gusa uko benshi bakekaga siko byaje kugenda kuko ibyo twabonaga bidashoboka Kagame yerekanye ko kuri we bishoboka niko kwigisha abanyarwanda ko amahano yagwiririye igihugu cyacu akwiye kutubera isomo ryo kubabarira abahekuye igihugu tukumva ko amoko ntacyo amaze ahubwo ko ubunyarwanda aribwo dukwiye gushyira imbere tukongera kwiyubakira igihugu cyacu.

Ngiye kuvuga impamvu ijwi ryanjye Perezida Kagame yaryemerewe byantwara iminsi myinshi, urebye aho igihugu cyavuye mu myaka 23 ishize ukareba nuko kimeze ubu ntagushidikanye ko bifite aho byavuye ndetse nuwabiharaniye ariwe Kagame Paul

Kagame njye mufata nk’umuntu udasanzwe winjiye mu buzima bw’abanyarwanda arabuhindura abimitima y’ijimye yongera kubona umucyo, abari barahejwe ishyanga bongera kubona igihugu, abari baragizwe insina ngufi bahabwa agaciro, imbaraga z’urubyiruko zakoreshejwe zisenya igihugu ubu Kagame nizo akoresha yubaka igihugu.

U Rwanda n’igihugu kimaze kuba ishuri ku bindi bihugu aho abanyamahanga bahora baza kwigira ku Rwanda basobanuza ibanga twakoresheje kugira ngo twese imihingo itandukanye bo batagize ibibazo nk’ibyacu batarabasha kugeraho.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 2 mukoroshya ishoramari, u Rwanda nicyo gihugu cya 1 ku isi gifite umubare w’abagore mu nzego nkuru z’ubuyobozi, u Rwanda nicyo gihugu cya 1 ku isi kivura abarwayi gikoresheje drones, u Rwanda nicyo gihugu cya 1 muri Africa gifite umugi usukuye, u Rwanda nicyo gihugu ku isi umuturage ashobora kwivuza adatanze amafaranga menshi kubera ubwisungane mu buvuzi, u Rwanda niho umwana ashobora kwiga imyaka 12 y’ibanze yigira Ubuntu ndetse abana biga mu mashuri abanza bakabasha kwiga banakoresheje ikoranabuhanga (one laptop per child), u Rwanda ni igihugu cyateye intambwe mukurwanya ruswa, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro kandi zikitwara neza ibirenzeho u Rwanda ruza ku mwanya wa 7 ku isi mubihugu biyobowe neza nkuko raporo wa World Economic Forum iherutse gusohoka yabitangaje.

Nyuma yibi bicye muri byinshi u Rwanda rugezeho mu myaka 23 koko niki cyatuma Kagame yirirwa aza kunsaba ijwi? Nkuko abanyarwanda bakunze kubivuga bati ikipe niyo yishakira abafana nanjye nagira ngo mbivuge neruye ko Kagame yamaze gutsindira ijwi ryanjye niwe wanyeretse ko u Rwanda rushobora kuba igihugu buri munyarwanda yishimira ndetse akumva atewe ishema no kuba umunyarwada.

Like what you read? Give Dr. PETER Mahirwe a round of applause.

From a quick cheer to a standing ovation, clap to show how much you enjoyed this story.