Twagiramungu Faustin Ati : Abafite ibitekerezo byubaka babishyire mu bikorwa.

Rwanda Dream Initiative ni ishyaka rishingiye ku bitekerezo by’ukuntu buri munyarwanda atekereza ku mibereho y’ubuzimwa bwe. Ishyaka RDI ryashyizweho kugirango abafite ibitekerezo byubaka babishyire mu bikorwa.

Ibyo bitekerezo bigashingira ku:

- Kubana
- Gushyira hamwe
- Amateka y’igihugu

Mu kubishyira mu bikorwa, abanyarwanda bagomba kugira:
- Ijambo
- Ubutabera
- Demokarasi

Twagiramungu, perezida wa RDI arahamagarira urubyiruko ndetse n’abakuze kuyoboka ishyaka RDI-Rwanda Rwiza bagashyira ibitekerezo mu bikorwa. Ibi bitekerezo byose bikaba bikubiye muri manifesto y’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

Mu bindi bikubiye muriyo manifesto harimo:
1. Uburezi: umurage tugomba gusigira abana bacu ni ubwenge bwo mu mashuri.
2. ubuzima bwiza: uburyo bwiza bwo Kwivuza
3. Gusakaza amazi meza mu gihugu cyose
4. Kugaburira abanyarwanda hakurikijwe guhinga bya kijyambere

Ibisobanuro birambuye biri muri iyi video cyangwa mugasoma manifesto y’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

Twagiramungu Faustin Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza