CNDD na MRND: IBISA BIRASABIRANA
KO BAFATANYIJE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BABUZWA N’IKI GUFATANYA KUYIHAKANA?

Hashize iminisi Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD/FDD risohora amatangazo agaragaramo guhakana no gupfobya jenodie yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Benshi bakwibaza Impanvu ibibatera,ariko abazi amateka ntibyadutangaza kubera Impanvu zikurikira.
1) Benshi mu banyamuryango ba CNDD (abasivile ‘Abasirikare) bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi mu bice b’Amayaga no mu bindi bice bihana imbibi n’u Burundi.
2) Mu bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe gitandukanye,Abarokotse,n’Umuryango IBUKA ntibahwemye gusaba leta y’u Rwanda ko Ikurikirana Abarundi babiciye imiryango.
Ngizo mpanvu nyamukuru zatumye CNDD isigaye yiharaje intero n’inyikirizo by’interahamwe,cyane ko kuri ubu banafitanye imikoranire yimbitse,aho abajyanama ba CNDD ari abahoze mu ishyaka MRND ryateguye rikanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda mu 1994,ariko kuri ubu bakaba babarizwa mu mutwe wa FDLR ukorera muri congo.
URUHARE RW’IMPUNZI Z’ABARUNDI MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Mu 1993 ubwo mu Gihugu cy’U Burundi hari Intambara,impunzi z’abarundi zaje mu Rwanda ari nyinshi,zagiye zikambika mu bice bihana imbibi n’aho bahunze baturuka.urugero nko muri ntongwe niho hari inkambi irimo abarundi barenga 600.
Mbere y’uko jenoside itangira,izi mpunzi zari ziganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu bahawe imyitozo ya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Mata ku Gikongoro cyari gikuriwe na Captain Idelphonse Nizeyimana,wakatiwe n’urukiko rwa TPIR/ICTR.
Nyuma y’imyitozo izi mpunzi zoherejwe mu bice bitandukanye aho zagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi bunyamaswa nk’uko abatuye amayaga babitanzemo ubuhamya mu bihe bitandukanye
. “….Ndagira ngo mbumvishe ibyo abarundi bakoze , sinavuga ngo bariyambajwe kuko ibyategurwaga bari babizi, ariko byageze aho babaye ba ruharwa mu kwica. Abagabo bakajya bavumbura abatutsi bakabica, bakabakuramo imitima abagore babo bagendana imbabura zaka bagashyiraho imitima bakayotsamo burusheti bahita barya.”
Ingabo zahoze ari iza RPA ubwo zahagarikaga jenoside,Abarundi basubiye iwabo,babandi bari barahawe imyitozo ya gisirikare nibo bayobotse iy’ishyamba binjira mu umutwe wa CNDD urwanya leta y’uburundi yari iriho icyo gihe,baba intwazangabo,intambara irangira ari abasirikare bakomeye kugeza n’ubu.
Mu bihe bitandukanye mu bikorwa byo kwibuka,umuryango Ibuka wakomeje gusaba leta y’u Rwanda gukurikirana Abarundi babiciye,ibi bikaba bitarashimishije CNDD kuko uruhare ibikomerezwa byabo bagize muri jenoside yakorewe abatutsi baruzi neza.
Niyo mpanvu kuri ubu CNDD irimo kwikiriza intero imaze igihe ikwirakwizwa n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n’abambari babo.
Abagize uruhare muri jenoside bayihakana/bayipfobya bagirango birwaneho,
bahishe ukuri, bacike ubutabera, boroshye icyaha bakoze.
Ngiyo mpanvu nyamukuru Cndd-Fdd Abagumyabanga ikomeje gukora ibyo tumaze iminsi tubona.
Rutinwa Fox.