Ni Ubwa Mbere Nari Ntashye Ubukwe Bukanshimisha


Muri weekend natashye ubukwe bwa mubyara wanjye, ariko ntimugire ngo ni bwa bukwe bwo gusesagura, guta umwanya w’abantu no gushyira imvune zawe ku mugongo w’abandi tumenyereye hano mu Rwanda — ahubwo ni ubukwe buri ku murongo, ubukwe navuga ko bwanshimishije pe.

Twese tuzi uburyo Abanyarwanda bata amafranga mu bintu bidafite agaciro ariko ibifite akamaro bakabyihorera. Tekereza nawe gufata miliyoni zirenga eshanu ukazitanga ku kintu kimara amasaha atageze no ku munsi. Hari abajya muri banki bagasaba inguzanyo zo gukora ubukwe nk’aho bakozemo business ifatika yo kuzaramira imiryango. Ni uburenga-nzira bwabo ariko na none ni imibare mike.

Abandi babangamira bagenzi babo, bakabiteruza imitwaro bagombye kwikorera bo ubwabo, bakabatera umwanya — tutibagiwe ndetse n’imvune zitandukanye. Ubukwe bwo mu Rwanda burangira mu ijoro, ababutashye bose bakagera mu rugo biruhutsa, hakaba na bamwe bamara umunsi ukurikiyeho baryamye, baruhuka imvune.

Mubyara wanjye we si ko yabigenje. We na fiancée we w’Umudage baricaye bajya inama y’uburyo bakora ubukwe bwiza batagize umuntu n’umwe babangamira. Banze guta amafranga (yakagombye gukora ibindi) ku mpapuro z’ubutumire: babwohereje muri email hanyuma twese tugenda dusubiza ko twabubonye. Abadakunda email babubonye kuri WhatsApp Messenger.

Twariye ibiryo bitetse, turahaga, turanezerwa. That’s my plate folks — delicious and finger-licking!

Umunsi warageze basezeranira imbere y’amategeko, noneho abatumiwe bakirirwa muri restora nziza hano i Kigali. Twari bake beza, twese tuziranye, abataziranye nabo babona umwanya wo kuganira bahuza urugwiro. Abageni nibo bakiraga abatumirwa, bakabereka aho bicara, ubundi abashatse bakifotozanya nabo. Ibi ntago byashoboka mu bukwe bwa kinyarwanda kubera ko abantu bose — uhereye ku bashyingiwe — baba bataye umutwe. Benshi baba bavuga nabi kubera ko gahunda zidafite akamaro ziba zabarenze.

Twanabonye ndetse n’umwanya uhagije wo kuganira n’abageni. Muri restora twahamaze igihe kitarenze amasaha abiri noneho abatumirwa bose bisubirira muri gahunda zinyuranye, ubuzima burakomeza kandi bataha banezerewe. Nanjye nahise njya ku kazi, mpagera nta mvune ndetse n’akazi ndagatunganya mu buryo bukwiye.

Isomo naboneye muri ubwo bukwe ni uko Abanyarwanda bari bakwiye kwirengagiza amaso y’abantu bagakora ibintu by’ingenzi (ibindi bakabyihorera), bakareka gusesagura, bagahanga amaso ku mibereho y’urugo bagiye kubaka, bagakorera hamwe mu kuzamura ubukungu bw’ingo zabo kubera ko ari wo musingi w’itera-mbere ry’igihugu.

Email me when Social Blog publishes stories